Umujyi wa Kigali watangaje ko mu ivugururwa ry’igishushanyo mbonera, ibitekerezo by’abaturage ari byo bizagenderwaho.
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali,baravuga ko mu gushyiraho igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi bakwiye kubimenyeshwa bakagishwa inama cyangwa se bagateguzwa mbere y’igihe, kuko akenshi bahura n’imbogamizi z’uko batanyurwa n’ingurane bahabwa. Ni mu gihe kuri ubu umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu ivugururwa ry’igishushanyo mbonera ibitekerezo by’abaturage aribyo bizagenderwaho.
Mu mwaka wa 2013 nibwo hashyizweho igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugena no kugaragaza uko imyubakire mishya igomba kuba iteye, bijyanye n‘icyerekezo igihugu kiri kuganamo.



