Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali,baravuga ko mu gushyiraho igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi bakwiye kubimenyeshwa bakagishwa inama cyangwa se bagateguzwa mbere y’igihe, kuko akenshi bahura n’imbogamizi z’uko batanyurwa n’ingurane bahabwa. Ni mu gihe kuri ubu umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu ivugururwa ry’igishushanyo mbonera ibitekerezo by’abaturage aribyo bizagenderwaho.
Mu mwaka wa 2013 nibwo hashyizweho igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugena no kugaragaza uko imyubakire mishya igomba kuba iteye, bijyanye n‘icyerekezo igihugu kiri kuganamo.
Uko iki gishushanyo mbonera cyagiye gishyirwa mu bikorwa kugeza ubu, abaturage bagaragaza ko batanyurwa n’imikoreshereze yacyo bityo bakaba bumva ko bajya bategurwa cg bakagishwa inama.
Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize y’umujyi wa Kigali Eng. Fred MUGISHA, aha aragaragaza ko mu ivugururwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kizashigira ku bitekerezo by’abaturage :”Ngirango nkuko twagiye tubigaragaza twavuze ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kizashingira kubitekerezo by’abaturage, ni nayo mpamvu kuva ku itangiriro tugenda dushaka uko abaturage bagira uruhare mu itegurwa ry’igishushanyo mbonera noneho ibitekerezo byabo bikaba ari byo bizibandwaho mu gutegura igishushanyo mbonera kivuguruye.Hagaragaye ibitekerezo byinshi by’abaturage, ngirango mwabonye ko hafi 70% ari ibitekerezo bifite ireme kandi koko bigaragara ko abaturage bafite ubushake bwo gutanga umusanzu wabo mu ivugururwa ry’igishushanyo mbonera,so ni iyo mpamvu wabonye akenshi na kenshi twibanda ku bitekerezo byavuye mu baturage, n’uburyo turimo kubikora kugirango dutekereze uko umujyi wo hirya mu gihe kizaza uzaba umeze ariko ushingiye ku bitekerezo by’abaturage”.
Umujyi wa Kigali uravuga ko muri gahunda Leta ifite, harimo no kugura ubutaka buzakorerwaho ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye, kugirango bizoroshye ishyirwamubikorwa ry’igishushanyo mbonera mu mishinga imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro. Mu mujyi wa Kigali ndetse n‘uturere twawo kandi ngo buri ngengo y’imari hagomba nibura guteganywa ubutaka hafi hegitare 20 buri mwaka.
Inkuru ya Diane UMULISA Isangostar

