Amwe mu mayeri akoreshwa, uburyo wakwirinda ubwambuzi bushukana mugihe ushaka kugura imitungo itimukanwa
Polisi yerekanye abakekwaho gushaka kugurisha imitungo y’umuturage mu bwambuzi bushukana.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uwitwa Niyonsaba Marcel w’imyaka 40 na Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 41. Bakurikiranweho kugerageza kugurisha ikibanza kirimo inzu y’umuturage, babikora mu buryo bw’ubwambuzi bushukana bakoresheje inyandiko mpimbano.



