Skip to main content

Property details

Advert type: Auction
Bedrooms:
Total floors:
Address: Kigali City, Kicukiro, Masaka
Property type: Land
Bathrooms:
Plot size: 311.00 m²
Furnished: No
Expiry date: January 25, 2027

Property description

INYANDIKO IKUBIYEMO AMABWIRIZA Y’IGURISHA RY’UMUTUNGO UTIMUKANWA UBUTAKA BUFITE UPI: 1/03/08/06/10177 BWA YVETTE IRABIZI PEACE WATANZWEMO INGWATE NA PEACE DEBORAH INGABIRE MURI INSTACASH Ltd

Nshingiye ku itegeko No 10/2009 ryo kuwa 14/05/2009 ryerekeye ubugwate ku mutungo utimukanwa cyane cyane mu ngingo zaryo za 14,15,16,19 na 21 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe n’itegeko No 13/2010 ryo kuwa 07/05/2010 cyane cyane mu ngingo zaryo za 2 na 3;

Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 26 y’Amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru No 001/2020/ORG yo kuwa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gukodesha kugurisha mu cyamunara ndetse no kwegukana ingwate.

Hashingiwe kandi k’Amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru nº 002/2021/0rg yo ku wa 29/06/2021 ahindura amabwiriza y’umwanditsi mukuru nº 001/2020/org yo ku wa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara, no kwegukana ingwate cyane cyane ingingo za 30, iya 31, iya 33, iya 34, iya35, iya 36, iya 37, n’iya 38,

Nshingiye ku cyemezo gifite Ref.No PMT-2026-155609 yo ku wa 10/11/2026 cy’Umwanditsi Mukuru gitanga uburenganzira bwo kugurisha utimukanwa ubutaka bubaruye kuri UPI: 1/03/08/06/10177 bwa Yvette IRABIZI Peace watanzwemo ingwate na Peace Deborah INGABIRE muri INSTACASH Ltd

Nemeje amabwiriza azagenderwaho muri cyamunara y’umutungo utimukanwa ubutaka bubaruye kuri UPI: 1/03/08/06/10177 bwa Yvette IRABIZI Peace watanzwemo ingwate na Peace Deborah INGABIRE muri INSTACASH Ltd, ateye ku buryo bukurikira:

I. Gushyikiriza icyemezo cy’igurisha uwatanze ingwate

Icyemezo cy’igurisha n’igenagaciro byamenyeshejwe Yvette IRABIZI Peace na Peace Deborah INGABIRE bityo Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga witwa Me MUKAKIMENYI Joseline abamenyesha tariki ya 12/11/2026.

II. Ibisobanuro ku mutungo ugomba kugurishwa

Umutungo ugomba kugurishwa ugizwe ubutaka bubaruye kuri UPI: 1/03/08/06/10177 bwa Yvette IRABIZI Peace watanzwemo ingwate na Peace Deborah INGABIRE muri INSTACASH Ltd iherereye mu Mudugudu wa Ruhosha, Akagali ka Rusheshe, Umurenge wa Kamasaka, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Ukaba ufite ubuso bungana na 311 Sqm.

III. Igenagaciro ry’umutungo wagwatirijwe:

Kugira ngo agaciro k’umutungo wagwatirijwe kamenyekane hifashishijwe umuhanga mu igenagaciro ku mitungo itimukanwa (expert) mukugena agaciro k’uwo mutungo ariwe KAYISIRE Fabrice kandi unabifitiye ibyangombwa byose bisabwa. Akaba yaremeje ko kugeza ubu umutungo itimukanwa ugizwe n’ubutaka bubaruye kuri UPI: 1/03/08/06/10177 bwa Yvette IRABIZI Peace watanzwemo ingwate na Peace Deborah INGABIRE muri INSTACASH Ltd, ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni zirindwi n’ibihumbi magana inani (7,800,000 Frws). Kugeza dutegura aya mabwiriza hakaba hatarakozwe igenagaciro rinyomoza (Contre-expertise), bityo ikikigiciro akaba aricyo kizashingirwaho muri cyamunara.

IV. Ingwate y’ipiganwa

Nk’uko biteganwa mu mabwiriza y’umwanditsi mukuru, uzemererwa gupiganwa wese agomba kwiyandikisha ku rubuga www.iecms.gov.rw kandi akishyura ingwate y’ipiganwa ingana na 390,000 frws ahwanye na 5% by’agaciro k’umutungo wavuzwe haruguru. Kwishyura ingwate nukujya kumutungo ugurishwa ku rubuga www.online auction, ugahabwa code yo kwishyuriraho ugahitamo uburyo bukunyuze (bk cyangwa mobile money). Iyo uwatanze ingwate y’ipiganwa ataguze muri cyamunara asubizwa ingwate yatanze mu minsi itatu ikurikira umunsi cyamunara yabereyeho abisabiye kurubuga www.online auction,.

V. Uburyo igurisha (cyamunara) rizakorwamo

Cyamunara izakorwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (www.cyamunara.gov.rw) izakorwa hakurikijwe imiterere y’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kurangiza inyandikompesha n’ibisabwa mu mikoreshereze yabwo nk’uko biteganwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha.

Mugihe uburyo bw’ikoranabuhanga budakora, cyamunara izakorwa hakoreshejwe uburyo bw’amabahasha afunze. Icyo gihe, ushinzwe gucunga ingwate akora urutonde rw’abifuza gupiganwa rugaragaza amazina yabo, nimero y’ikibaranga, nimero ya telefone n’umukono byabo.

Umuntu wifuza gupiganwa ahagarariwe, umuhagarariye ashyikiriza ushinzwe gucunga ingwate inyandiko y’itangabubasha yashyiriweho umukono imbere ya noteri mbere y’uko uwo ahagarariye ashyirwa ku rutonde.

Isaha ya cyamunara igeze, abapiganwe mu ikoranabuhanga bagaragarizwa ibiciro byatanzwe. Upiganwa watanze igiciro gisumba ibindi kandi wishyuye n’ingwate ipiganwa niwe utangazwa nk’uwatsinze ipiganwa. Igiciro cyatanzwe n’upiganwa atujuje ibisabwa ni imfabusa. Ibiciro byatanzwe bikomeza kugira agaciro kugeza cyamunara irangiye.

Iyo cyamunara ikorwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga itarangiye kubera ko nta bapiganwa babonetse cyangwa igiciro gisumba ibindi kitagejeje kuri 75% by’agaciro fatizo cyagaragajwe cyatanzwe mu cyamunara cyanzwe n’uwahawe ingwate, uwatanze ingwate, cyangwa nyir’umutungo watanzweho ingwate ipiganwa rizakomeza. Nina ko bizagenda iyo igihe uwatsinze ipiganwa atishyuye, umutungo usubizwa mu cyamunara;

Iyo abapiganwa barenze umwe batanze ibiciro bingana bisumba ibindi biciro byatanzwe, uwujuje igiciro mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni we utangazwa nk’uwatsinze ipiganwa. Iyo atishyuye mu gihe giteganywa mu ngingo ya 38 y’aya Mabwiriza, upiganwa watanze igiciro kingana n’icye wamukurikiye mu kuzuza igiciro mu buryo bw’ikoranabuhanga ni we utangazwa nk’uwatsinze ipiganwa.

Iyo nta n’umwe mu bapiganwa batanze ibiciro bingana bisumba ibindi wishyuye mu gihe giteganywa mu ngingo ya 38 y’aya Mabwiriza, umutungo usubizwa mu cyamunara;

Ushinzwe gucunga ingwate atangaza ikomeza ry’ipiganwa mu gihe cy’amasaha makumyabiri n’ane (24), ku isaha uburyo bw’ikoranabuhanga bwagaragaje ko nta bapiganwa babonetse; cyangwa ku isaha igiciro gisumba ibindi cyatanzwe mu cyamunara cyangiweho.

Bityo Ku nshuro ya gatatu y’ipiganwa ari nayo yanyuma, umutungo utezwa cyamunara wegukanwa n’upiganwa watanze igiciro gisumba ibindi byatanzwe ku nshuro zose z’ipiganwa kandi ntawe ucyanga. Mu gihe cya cyamunara, uwahawe ingwate, uwatanze ingwate, cyangwa nyir’umutungo watanzweho ingwate afite uburenganzira bwo kwishakira abaguzi bashobora gupiganwa muri cyamunara.

Gutangira imihango ya cyamunara bitanyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kurangiza inyandikompesha bikorwa iyo hashize iminsi irindwi (7) cyangwa iri munsi yayo, igihe bibaye ngombwa ikoranabuhanga ridakora kandi bimaze gutangirwa uburenganzira, mu nyandiko, na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano. Iyo ikoranabuhanga ryongeye gukora cyamunara ikomereza mu ikoranabuhanga.

N.B nongeye kwibutsa Yvette IRABIZI Peace, Peace Deborah INGABIRE na INSTACASH Ltd kumpa umwirondoro wabo ukubiyemo email zabo ihujwe na iecms kugirango tubahuze n’ikoranabuhanga riri gukorerwaho cyamunara yiyi ngwate kugirango bajye bakurikirana uwo muhango, bagiren’uburenganzira mu kwanga igiciro kumpamvu zavuzwe haruguru.

N.B ibi babikore nyuma y’amasaha makumyabiri n’ane (24h00) uhereye igihe babimenyesherejwe nibatabyubahiriza tuzakomeza bifatwe nkaho babimenye. Babimenyesha bakoresheje email:kayanzanastase@gmail.com cg Tel:0788262272.

VI. Itariki,isaha n’aho cyamunara izabera

Umwaka wa 2026, umunsi wa 7, w’ukwezi kwa 12, guhera saa tanu (11h:00), nibwo ipiganwa mu cyamunara bwambere izatangira mu buryo bw’ikoranabuhanga aribwo www.cyamunara.gov.rw

INGENGABIHE Y’UBURYO CYAMUNARA ZIZAKURIKIRANA MU GIHE HABAYEHO IYIMURWA RYA CYAMUNARA:

 

Itariki

Ukwezi

Umwaka

Isaha

Gupiganwa bwa 1

7-14

12

2026

11h00

Gupiganwa bwa 2

16-23

12

2026

11h00

Gupiganwa bwa 3

25-01

1

2026

11h00

VII. Kumenyekanisha cyamunara

Itangazo rya cyamunara rizanyuzwa mu Kinyamakuru “House in Rwanda” no kuri “Isango Radio”. Rizamanikwa kandi no ku biro by’Akagali ka Rusheshe.

VIII. Kubika amafaranga avuye muri cyamunara

Amafaranga azaba avuye muri cyamunara azabikwa kuri konti No 100250096687 IRI MURI BANK OF KIGALI KU MAZINA YA PBA/IRANGIZWA RY’INYANDIKOMPESHA

Abandi bantu bafitiwe umwenda n’uwatanze ingwate ndetse n’urwego bariho.

Umutungo itimukanwa ugizwe n’ubutaka bubaruye kuri UPI: 1/03/08/06/10177 bwa Yvette IRABIZI Peace watanzwemo ingwate na Peace Deborah INGABIRE muri INSTACASH Ltd, kuva dukora aya mabwiriza, nta wundi muntu uratugaragariza umwenda ufitanye isano n’iyi ngwate. Aramutse abonetse,twabimenyesha umwanditsi mukuru.

IX. Imisoro

Biramutse bigaragaye ko umutungo ugurishwa ufite imisoro yakwishyurwa mbere nk’uko amategeko abiteganya.

X. Uko amafaranga azava mu igurishwa ry’ingwate azagabanwa

Dore uko amafaranga azaba yavuye muri iyo ngwate igihe izaba yagurishijwe azagabanwa muri ubu buryo:

1. Kwishyura umusoro ufitanye isano n’uyu mutungo itimukanwa ugizwe n’ubutaka bubaruye kuri UPI: 1/03/08/06/10177 bwa Yvette IRABIZI Peace watanzwemo ingwate na Peace Deborah INGABIRE muri INSTACASH Ltd, igihe waba ugaragagajwe.

2. Kwishyura amafaranga azaba yarakoreshejwe kugeza igihe ingwate izagurishirizwa, harimo: Amafaranga y’amatangazo mu kinyamakuru no kuri Radiyo, igihembo cy’umugenagaciro, icy’uwashinzwe kugurisha ingwate.

3. Kwishyura Peace Deborah INGABIRE abereyemo INSTACASH Ltd

4. Niba hari amafaranga asagutse azasubizwa nyir’umwenda

Bikorewe I Nyanza ku wa 23/11/2026

UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE

Me MUNYAKAYANZA Anastase

Bimenyeshejwe:

  • UMWANDITSI MUKURU/RDB

  • INSTACASH Ltd

  • Peace Deborah INGABIRE

  • Yvette IRABIZI Peace

Contact details

Please use the details below to book a visit of the property.
Contact name: Me MUNYAKAYANZA Anastase
Cell phone: +250788262272
Email address: kayanzanastase@gmail.com

Get in touch

CAPTCHA
Solve this simple math problem and enter the result. E.g. for 1+3, enter 4.
This question is for testing whether or not you are a human visitor and to prevent automated spam submissions.

Register to our free property alert

Similar properties

 

 


 


 

 

 

Buy this Townhouse for Sale in Rusororo